Ibisubizo by’ibibazo bibazwa kenshi

Umuntu yishyura ate?

Ushaka kohereza amafaranga ngo ibyo uguze bikohererezwe, icyo ukora ureba igicuruzwa wifuza ku rubuga, maze ugakanda kuri “Add to cart” , hanyuma ugakanda kuri “Proceed to Checkout“, ukuzuzamo ibisabwa (amazina, nimero n’ibindi), warangiza ugahitamo uburyo bwo kwishyura wifuza, maze ugakanda kuri “Place Order“, ukohereza amafaranga mu buryo uba wahisemo, igicuruzwa cyawe kigahita kikugezwaho.

Ni ubuhe buryo bwo kwishyura bwemewe?

Ushobora kwishyura ukoresheje bumwe muri ubu buryo:

  • MTN Mobile Money
  • Tigo Cash
  • Airtel Money
  • Paypal
  • Skrill
  • Credit/Debit Card
  • Equity Bank Transfer
  • Cash
Umuntu ashaka ibitari ku rubuga yabibona?

Yego, ushaka guhaha igicuruzwa ariko ukabona kitari ku rubuga rwacu, watubwira tukagufasha kukigutumiriza hanze ako kanya, wifashishije serivise yacu yo Guhaha Online wasanga kuri Sobanuka.net

Mutanga Guarrantee?

Igicuruzwa cyose uguze uhabwa Guarrantee itandukanye bitewe n’icyo aricyo, iyo hajemo ikibazo tugufasha kugikemura byihuse, ugahindurirwa cg se ugasubizwa amafaranga yawe.